Breadcrubs-image

THE WINNERS FOOTBALL TRAINING CENTER YAKOZE URUGENDO RWO KWIBUKA INAREMERA IMIRYANGO 5

single

Urugendo barutangiriye kuri Stade ya Muhanga berekeza kurwibutso rwa Kabgayi

Inkuru dukesha Rwanda magazine iravuga ko Ishuri ry’umupira w’amaguru rya The Winners Football Training Center ryo mu Karere ka Muhanga ryakoze urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe abatutsi bari aba ’Sportifs’ ariko bibanze cyane ku bana bazize Jenoside yakorewe abatutsi, banaremera imiryango 5 y’abarokotse yo mu Karere ka Muhanga. Ni urugendo bakoze kuri uyu wa Kane tariki 11 Mata 2019. Rwahereye kuri Stade ya Muhanga , baca muri Roind Point ya Muhanga, bamanuka berekeza ku rwibutso rwa Kabgayi rushyinguyemo imibiri y’ inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi y’abagera ku bihumbi icumi na magana acyenda na mirongo ine na batatu (10.943). Uru rugendo rwitabiriwe n’abana batorezwa umupira muri The Winners Football Centre, abatoza babo, bamwe mu banyamakuru b’imikino ndetse na bamwe mu babyeyi b’abo bana. Centres zitorezwamo abana zo mu Karere ka Muhanga zigera kuri eshashatu nazo zari zaje kwifatanya na The Winners Football Training Centre.
Izo ni Peace Football Training Center, Don Bosco Football Training Center, Muhanga Football Training Center, Imena Football Training Center , Rwanda Nziza Football Training Center na Dream Football Training Center. Nyuma yo kugera ku rwibutso rwa Kabgayi, abana babanje kuzengurutswa mu rwibutso banyurirwamo muri make amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, babona kujya gushyira indabo ku mva zishyinguyemo izo nzirakarengane. Ndajuru Ismail warokokeye i Kabgayi niwe watanze ubuhamya bw’uburyo ubwicanyi bwahakorewe bwagenze. Yavuze uko abari batuye mu karere ka Muhanga by’umwihariko abahungiye i Kabgayi bamwe muri bo bahiciwe, abandi bakajyanwa kwicirwa mu bice bitandukanye no kurohwa muri Nyabarongo. Ni ubuhamya bwakoze ku mitima y’abari bitabiriye iki gikorwa. Uretse urugendo no gusura urwibutso rwa Kabgayi, The Winners yaremeye imiryango 5 y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi yo mu Karere ka Muhanga.

Abana banyuze kuri Roind Point ya Muhanga aho bari bafite umutekano usesuye

Baremeye Kanshara Suzanne wo mu Murenge wa Nyamabuye, Mukamusoni Rosalie na we wo mu Murenge wa Nyamabuye. Aba bombi bari bahagarariwe kuko bose barwaye. Abandi ni Mujawayezu Claudine wo mu Murenge wa Cyeza, Uwamaliya Vestine wo mu Murenge wa Muhanga na Kakuze Dative wo mu Murenge wa Shyogwe. Buri umwe yahawe umufuka w’umuceri, ikarito y’amasabune , akajerekani ka litiro 5 z’amavuta yo guteka na enveloppe irimo ibihumbi makumyabiri (20.000 FRW). Ndanguza Theonas , umujyanama mu bya tekiniki y’umupira w’amaguru mu Ntara y’amajyepfo (Conseil Technique Provincial) wari uhagarariye Perezida wa FERWAFA yashimye cyane iki gikorwa cyakozwe na The Winners Football Training Centre kuko ngo gifasha urubyiruko rukiri ruto kumenya amateka no gusigasira ibyagezweho. Yagize ati " Mumenye ikibi mukirwanye ntikizongere ukundi. Hariya hashyinguwe abana mwarutaga, abo mwanganaga, ababarutaga, ababyeyi n’abandi bari mu ngeri zinyuranye kugeza no kubihaye Imana.
Bapfuye bazize uko bavutse. Mumenye ko ibyabaye ari amahano, muharanire ko bitazongera." Yunzemo ati " Nk’ikipe mukinira hamwe, iyo mutsinze murishima...Ikipe yacu ni u Rwanda. Duharanire ko ntamuntu uzongera kubaho ababaye kubera twebwe kandi n’ubabaye , tumwegere. Kwibuka bireba buri wese kugira ngo tumenye ibyo igihugu cyacu cyanyuzemo , tubyifashishe nk’intwaro yo kurwanya ko bitazongera." Ingabire Alice ukuriye Ibuka mu Karere ka Muhanga na we yashimye The Winners FTC , abasabira ko Imana isubiza aho bakuye. Yavuze ko nubwo ibibazo umuntu agira by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bitajya birangira ariko ngo iyo nibura babonye ubafata mu mugongo bibongerera icyizere. Yasabye The Winners FTC gukomereza aho ndetse no gukomeza kubarerera urubyiruko. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukagatana Fortune yashimye The Winners, abwira abana bitabiriye uyu muhango ko bagenzi babo bishwe ko iyo baticwa ubu nabo baba bakinira amakipe akomeye

Umuyobozi wa The winners ftc ashyira indabo ku rwibutso

Ati " Bariya bana twibuka uyu munsi, iyo baticwa ubu baba barengeje imyaka 25. Wenda bari kuba bakinira amakipe akomeye nka APR FC, Rayon Sports, Kiyovu SC, AS Muhanga n’ayandi anyuranye. Mwebwe nk’abana bari muri The Winners mwahisemo neza . Turabifuriza ko mu myaka 15 muzavamo abakinnyi b’ibihangange mukaba arimwe mutuma u Rwanda rumenyekana mu byiza muzaba muri kwereka amahanga aho kumenyekana mu bibi nk’ubwicanyi." Yakomeje ababwira ko bo bavutse mu gihe cyiza kitarangwamo amacakubiri, abashishikariza kwirinda uwayabashoramo wese. Ati " Mwavutse mu gihe cyiza kuko ubuyobozi buriho buvuga ko nta muntu uzongera kwicwa bitewe n’uko yaremwe. Uzakubwira iby’amoko , uzamubwire ko babigishije ko twese turi abanyarwanda, nabisubiramo umurege. U Rwanda rwiza ni urw’abantu badatemana, badacyurirana iby’amoko. Ndashimira abagize uruhare muri iki gikorwa kugira ngo kigerweho. Aba bana mwabahaye urugero rwiza." Nyuma y’uyu muhango, David Nshimiyimana , umuyobozi wa The Winners
FTC yatangarije abanyamakuru ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo kwibuka muri rusange abana bari aba Sportifs. Ati " Nkuko iki gikorwa mwakibonye, nka The Winners twigisha abana umupira w’amaguru ariko tukanagira umutima wo gufasha no kwibuka muri rusange abantu bazize Jenoside yakorewe abatutsi...Twashatse kwibuka muri rusange abari aba Sportifs muri rusange bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 cyane cyane twibanze ku bana. Ni igikorwa gifasha aba bana twigisha kurushaho kumenya amateka, bakarushaho guharanira ko bitazongera kuko nibo rubyiruko rw’ejo hazaza, nibo mbaraga z’igihugu." David yakomeje asaba abandi bafite amashuri yigisha abana umupira w’amaguru gukomeza kwigisha abana kwimakaza umuco w’amahoro. Ati " Ubutumwa naha abandi bafite za centres zigisha umupira w’amaguru ni uko usibye no mu gihe cyo kwibuka, mu gihe cyose abana baba bakeneye ubutumwa nk’ubu bwo kwimakaza amahoro hagati muri bo, urukundo nkuko tuvuga ko Siporo ari urukundo...Siporo ni ukubaka, gufashanya,
umuntu agafata mugenzi we urunana akamwungura ibitekerezo bibateza imbere." Yarangije ashimira abitariye icyo gikorwa bose.


Abana bashyira indabyo kurwibutso murwego rwo guha icyubahiro imibiri ya bazize jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Top