Breadcrubs-image

APR FC YAMAZE GUSINYISHYA NDAYISHIMIYE DIEUDONNE WAKURIYE MU IRERERO RYIGISHA UMUPIRA W’AMAGURU THE WINNERS

single

Ndayishimiye Dieudonne ahabwa umwambaro n’ubuyobozi bwa APR FC
Kuri iki cyumweru Tariki 19 Nyakanga 2020, ku cyicaro cya APR FC ku Kimihurura mu karere ka Gasabo habereye umuhango wo kwerekana abakinnyi 5 bashya biyongera ku bo izakinisha umwaka utaha w’imikino 2020-21. Muri aba bakinnyi harimo Ndayishimiye Dieudonné ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo warusanzwe akinira ikipe ya AS Muhanga, uyu musore akaba yarakuriye mu irerero ry’igisha umupira w’amaguru The winners FTC rikorera imyitozo muri stade nkuru ya Karere ka Muhanga, akaba ari naho bafite icyicaro gikuru.


Ndayishimiye Dieudonne mu mwambaro wa As Muhanga
NDAYISHIMIYE Dieudonne wasinyiye APR FC imyaka 2 avuga ko uyu arumwanya mwiza abonye wo kwereka abanyarwanda n’abakunzi ba ruhago icyo ashoboye ibi kandi yemeza ko bizamworohera cyane ko muri APR FC asanzemo bagenzi be ba 2 bakinanye igihe kinini muri AS Muhanga aribo Rutahizamu Bizimana Yannick na Ruboneka Jean Bosco ukina hagati.


Ndayishimiye Dieudonne ibumoso na bagenzi be bakinanye muri AS Muhanga
Iri shuri ryigisha umupira w’amaguru The winners FTC rikaba rifite abakinnyi hirya no hino bakina mu makipe atandukanye mucyiciro cya mbere nicya kabiri imbere mugihugu rikaba rifite gahunda yo gutanga abakinnyi no hanze y’igihugu.


Ndayishimiye Dieudonne,Sugira Erneste na Ngabo Mucyo Fred basuye ishuri bakuriyemo

Top