Breadcrubs-image

THE WINNERS FTC BAMURITSE UMWAMBARO BAZAKINANA MU CYICIRO CYA KABIRI

single

Inkuru dukesha ikinyamakuru cyandika Rwandamagazine.com ko Ishuri ry’umupira w’amaguru rya The Winners Football Training Center ryo mu Karere ka Muhanga ryamuritse umwambaro bazakoresha mu cyiciro cya kabiri, biha intego yo kumurika impano nyinshi ziri muri iri shuri.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021 , kuri Stade ya Muhanga ari naho bazajya bakirira imikino yo mu cyiciro cya kabiri.
The Winners bakoze iki gikorwa nyuma y’uko ku wa kane tariki 19 Kanama 2021 kuri Hilltop Hotel, Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abayobozi b’amakipe yo mu kiciro cya kabiri igamije kurebera hamwe imigendekere myiza y’amarushanwa ahuza ayo makipe yo mu kiciro cya kabiri.
Nshimiyimana David ukuriye The Winners Football Training Center yatangarije Rwandamagazine.com ko bishimiye ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri noneho igiye gukinwa nyuma y’imyaka ibiri yari ishize idakinwa.
Ati " Turishimye cyane kuko twavuga ko uretse kuba abana bari bari mu bwigunge kubera kudakina, twanavuga ko muri iyi myaka ibiri nta mpano zigeze zigaragaza kuko abakinnyi benshi burya bava mu cyiciro cya kabiri, bakazamuka mu cya mbere."
Yunzemo ati " Ubu tugiye kongera kumurika impano nyinshi dufite mu ishuri ryacu nkuko twari dusanzwe tubikora ariko ubu bizaba akarusho kuko tuzaba dufite ikipe ikina mu cyiciro cya kabiri."
Uretse kumurika imyambaro bazaserukana mu cyiciro cya kabiri, banahaye abakinnyi ibikoresho birimo inkweto.
David avuga ko ubushobozi ubu bari kubwishakamo nk’ishuri kuko ngo aho Covid-19 yaziye yatumye abafatanyabikorwa benshi bari bafite bagenda bahagarika imikoranire n’iri shuri. Kuri we avuga ko bitazabaca intege , ngo bazakomeza guharanira ko abana bo muri iri shuri bakomeza kugaragaza impano zabo.
Kuba yarigeze kuyobora AS Muhanga iri mu cyiciro cya kabiri ndetse ikanazamuka mu cyiciro cya mbere akayiyobora imyaka ibiri, nibyo David ashingiraho avuga ko bizamufasha kumenya uko yitwara mu cyiciro cya kabiri ndetse no muri Shampiyona y’u Rwanda muri rusange.
The Winners Football Training Center yashinzwe 2008 ku gitekerezo cya Nshimiyimana David. Ubu ifite barenga 300 ,bari mu byiciro bitandukanye kuva ku imyaka 5 kugeza 8, ikindi ni ukuva kuri 8 kugeza kuri 11 , ikindi cyiciro kirimo abafite imyaka 13 kugeza munsi ya 15, kuva ku myaka 15 kugeza munsi ya 17 , n’icyiciro kirimo abafite imyaka 17 kugeza munsi ya 20.
Abakinnyi bashobora gukina icyiciro cya kabiri muri iri shuri bagera kuri 60 ari nabo bazatoranywamo abazifashishwa muri shampiyona y’uyu mwaka.
The Winners Football Training Center rikunda gutanga abana benshi mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 n’ab’imyaka 15. Abandi bana bazamukiye muri iri shuri bari mu makipe anyuranye yo mu cyiciro cya kabiri ndetse no mu cyiciro cya mbere.
Sugira Erneste , Mucyo Fred bita Januzaj wa Marines FC, ni bamwe mu bakinnyi bazamukiye muri iri shuri.
Myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo Ndayishimiye Dieudonne bakunda kwita Fils Nzotanga ukina muri APR FC , na we yazamukiye muri The Winners Football Training Center.
Hari abandi banyuranye bakina mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru nabo barizamukiyemo. Abenshi biganje muri AS Muhanga. Abandi bakinnyi bari mu cyiciro cya kabiri cyane cyane mu ikipe y’Intare Football, Academie ya APR FC.
Biteganyijwe ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangira tariki 18 Nzeli 2021 isozwe tariki 11 Ukwakira 2021. Ni shampiyona izakinwa ku ikubitiro amakipe akuranamo kugira ngo hazaboneke amakipe azakina 1/8, 1/4, 1/2 ndetse n’azakina umukino wa nyuma ariyo azazamuka gusimbura AS Muhanga na Sunrise FC zamanutse mu cyiciro cya kabiri.
Amarushanwa azakinwa abakinnyi bataha mu ngo zabo. Cyakora amakipe abyifuza akaba afite uburenganzira bwo gukina abakinnyi babana.

Abatoza bo mu byiciro binyuranye muri The Winners Football Training Center

Nshimiyimana David washinze ndetse akaba akuriye The Winners Football Training Center

Olivier ushinzwe icungamutungo muri The Winners FTC

Staff technique ndetse n’ubuyobozi nabo bafite imyambaro yabo

Kuba yarigeze kuyobora AS Muhanga iri mu cyiciro cya kabiri ndetse ikanazamuka mu cyiciro cya mbere akayiyobora imyaka ibiri, nibyo David ashingiraho avuga ko bizamufasha kumenya uko yitwara mu cyiciro cya kabiri





Top