Breadcrubs-image

THE WINNERS FOOTBALL TRAINING CENTER MU MUKINO WA GICUTI NA VISION FC/ THE WINNERS F.T.C AGNAIST VISION FC IN FRIENDLY MATCH ON 31 OCTOBER 2018 AT MUMENA PLAYGROUND

single

The winners football training center U17 ihura na vision fc mu mukino wa gicuti.
Kuri uyu wa gatatu nibwo The Winners Football Training Center yakinaga umukino wa gicuti na Vision fc ibarizwa mu kiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu Rwanda mu rwego rw’ubufatanye rwo guhana abakinnyi.
uyu mukino wahuje the winners tfc na vision fc byari Mu rwego rw’ubufatanye bwiza ishuri the winners ftc rifitanye na vision fc gukirango bazamure impano z’abana.

President wa the winners ftc abaha inama mbere y’umukino

Mbere y’uko umukino utangira President w’ishuri the winners football training center yabanje guha inama abakinnyi abarere umuyobozi agira ati:1.Umuyobozi yabwiye abana ko umukino bagiye gukina atari kwishimisha ahubwo ari umukino wo gushaka abana berekeza mu kiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
umukino watangiye ku mpande zombi bakiri kwigana imikinire ariko nyuma y’iminota 15 the winners FTC yaje kugaragaza guhanahana cyane kurusha vision fc gusa ku munota wa nyuma w’igice cya kabiri nibwo rutahizamo wa vision yaje gufata umupira abi inyuma ba the winners ftc bibwira ko yaraririye baramureka atsinda igitego ku ruhande rwa the vision fc.

Abakinnyi ba the winners football training center bagirana inama
Abakinnyi ba the winners football training center bari kugirana inama bahana nyuma y’uko igice cya mbere cyari kirangiye bareba ko bakongeramo imbaraga kugirango bishyure igitego batsinzwe.
Umukino wakomeje kugenda neza kumpande zombi ariko the winners ftc ikomeza gusatira cyane vision fc ariko umuzamu w’ikipe ya vision akomeza kubera ibamba abakinnyi ba the winners ftc. umukino waje kurangira ari igitego 1 kuruhande rwa vision kubusa bwa the winners football training center.

Ikipe ya the winners ftc ikomeje gusatira ikipe ya vision
Nyuma y’umukino abatoza barebye uwo mukino bemeje ko harimo abakinnyi 6 ba the winners ftc beza harimo 3 bagomba kwerekeza muri vision FC abandi 3 bo bashimwe n’abandi batoza.
Umuyobozi wa the winners ftc NSHIMIYIMANA David yasoje avuga ko ku ntego afite agomba byibura buri mwaka gutanga abakinnyi byibura 10 basanga abandi yatanze.

Top