Breadcrubs-image

ABANYA-VIETNAM BASHIMYE IBIKORWA BYA THE WINNERS FOOTBALL TRAINING CENTER

single

Ifoto rusange nyuma yo gusabana n’Abana baturuka mumiryango itishoboye

Inkuru dukesha Rwanda Magazine Mailan na Bui Ngoc Hai bakomoka muri Vietnam bishimiye ibikorwa by’ ishuri ry’umupira w’amaguru rya The Winners Football Training Center ry’i Muhanga nyuma yo kubona uko bagira uruhare mu guteza imbere impano z’abana mu mupira w’amaguru , biyemeza kuzababera abavugizi aho bazajya hose. The Winners Football Training Center yashinzwe 2008 ku gitekerezo cya Nshimiyimana David. Ubu ifite abana bagera kuri 300 bigisha umupira w’amaguru bari mu byiciro bitandukanye kuva ku imyaka 7 kugeza kuri 12 , ikindi cyiciro kirimo abafite imyaka 12 kugeza munsi ya 15 , kuva ku myaka 15 kugeza munsi ya 17 , n’icyiciro kirimo abafite imyaka 17 kugeza munsi ya 20.
Mu myaka 10 imaze ishinzwe, The Winners ifite ibikombe birenga 10 yagiye itsindira mu marushanwa atandukanye ategurwa imbere mu igihugu haba mu bahungu ndetse n’abakobwa. Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo iri shuri ryasuwe na Mailan na Bui Ngoc Hai bakomoka muri Vietnam. Baherekejwe na Nshimiyimana David washinze ndetse akaba ari n’umuyobozi waryo babanje gusura ishami ry’iri shuri ribarizwa mu rugo rw’Abaseleziyane ba Mutagatifu Yohani Bosco ahazwi nko mu Cyakabiri. Basabanye n’abo bana ndetse n’abandi bana bo ku muhanda n’abo mu miryango itishoboye. Muri abo bana bari bateraniye aho , hatoranyijwemo abana 5 bashaka gusubira mu ishuri bagiye kujya bafashwa kwiga n’ubuyobozi bwa The Winners . Abo bana baje biyongera ku bandi 3 The Winners Football Training Center yarisanzwe ifasha kwiga.

Abana bishimkiye Abashyitsi cyane ndetse banabyinanye indirimbo zigaragaza ibyishimo

Nyuma yaho berekeje kuri Stade ya Muhanga, aho iri shuri rifite icyicaro gikuru ndetse akaba ari naho bakorera imyitozo. Mailan na Bui Ngoc Hai bakinnye ndetse basabana n’abana bo muri The Winners, bagenera iri shuri impano y’imipira n’ibindi bikoresho byifashishwa mu myitozo. Mailan uvuga ko aribwo bwa mbere yari aje mu Rwanda yagize ati " Namenyanye na David, ambwira ko bafite abana bigisha umupira w’amaguru, ansaba kuzabasura. Naje, nabonye ari ibintu byiza kandi nzakomeza kubabera umuvugizi kuri uyu mushinga mwiza, ufitiye igihugu akamaro." Yunzemo ati " Njye na mugenzi wanjye tuzakora ubuvugizi ku buryo iri shuri ryarushaho kubona ibikoresho byinshi bihagije birimo inkweto, imyambaro cyangwa kubabonera ubushobozi bw’amafaranga yo gushyigikira iki gikorwa."
Nshimiyimana David yatangarije Rwandamagazine.com ko ikintu cy’ingenzi cyane iri shuri ryabo rikeneye ku bafatanyabikorwa banyuranye baturuka hanze y’u Rwanda ari uko bajya babafasha kugira abana bohereza mu bindi bihugu kurushaho gutyaza impano zabo ndetse ngo Milan na Bui bamwemereye kuzabakorera ubuvugizi. Ati " Murabibona ko abana basanzwe n’ubundi bafite uburyo bwo kwitoza ariko mu rwego rwo gufasha abana kuba abanyamwuga cyane, twifuza kujya tugira abo tujyana mu mahanga mu mashuri yisumbuyeho bityo bikazafasha u Rwanda kurushaho kugira ababigize umwuga, bizamure ikipe zacu n’iy’igihugu muri rusange. "

Basoje basangira n’abana bari bitabiriye iki gikorwa

David avuga ko yishimira ko ababyeyi bo mu karere ka Muhanga bamaze gukangukira gufasha abana babo kuzamura impano zabo.

Ifoto Rusange nyuma y’imyotozo abana bagiranye n’abashyitsi ndetse n’ubuyobozi

Top