ifoto igaragaza SUGIRA Erneste |
Uyu mukinnnyi werekeje muri AS Vita Club ku kayabo ka miliyoni 102 z’amafaranga y’u Rwanda avuye muri AS Kigali, yatangiye gutanga umusaruro ikipe ye imutegerejeho, kuko mu mikino ine amaze gukina yatsinze ibitego bitatu harimo ibyagiye bitanga amanota atatu, nko ku mikino ya AS Dragons na Rojulo FC yose batsinze ku gitego 1-0. Uku kwitwara neza byatumye Sugira yigarurira imitima y’abafana b’iyi kipe, maze nabo mu gutora umukinnnyi w’ukwezi bamuhitamo ku majwi 222 kuri 485 angana na 46.19%. |
SUGIRA amaze gutsindira ibitego 3 AS vita club |
Nyuma y’uko yari amaze gutsinda igitego kimwe rukumbi cyabonetse ku mukino wa gatatu batsinda 1-0 Rojulo FC, yabwiye IGIHE ko nubwo akomeje kwitwara neza agifite byinshi byo gukora kugira ngo afashe ikipe ye aho imutegereje hose. Ati “Nibyo ndimo gukora cyane kuko abafana ni ibitego banyitezeho nta kindi. Gusa nabanza mu kibuga cyangwa nkinjira nsimbuye ntacyo bintwaye, icya mbere ni uko nkora ibyo umutoza ansabye. Birumvikana nta mwanya wo kwicara, ngomba gukoresha imbaraga zose kugira ngo mfate umwanya uhoraho kandi nkomeze gutsinda kuko nicyo cyanzanye.” |
Reference:Igihe.com |
abanyarwanda turashoboye pe! abakinnyi bacu n imahanga baba abambere. oyeeeeee!