THE winners-MUHANGA
Thewinners Banner

The Winners Football Training Center yahaye ibiribwa imiryango 10

Written By _posting by Jean Paul KABEZA. Thu02,Jul,2020 05:22:30
Ibiribwa byatanzwe hubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19Source:Thewinners

Inkuru dukesha Rwandamagazine:Ishuri ry’umupira w’amaguru rya The Winners Football Training Center ryo mu Karere ka Muhanga ryaremeye imiryango 10 yaryaga ari uko bavuye gushakisha ariko ubu bikaba bidakunda kubera icyorezo cya Coronavirus (COVID-19). Ni igikorwa iri shuri ryakoze ku wa Kane tariki 9 Mata 2020. Cyakorewe mu Kagali ka Gahoro, Umurenge wa Nyamabuye , Akarere ka Muhanga. Cyahuriranye n’ikindi ngarukamwaka iri shuri risanzwe rikora mu rwego rwo kuremera imiryango yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi. Umwaka ushize bari baremeye imiryango 5 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa Kane iri shuri ryaremeye imiryango 10: Imiryango 5 y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’indi miryango 5 y’abana basanzwe barererwa muri The Winners Football Training Academy. Olivier ushinzwe icungamutungo muri The Winners FTC yatangarije Rwandamagazine.com ko igikorwa ngarukamwaka basanzwe bakora bagihuje no kwifatanya n’imiryango yagizweho ingaruka n’icyorezo cya Coronavirus. Ati " Iki ni igikorwa ngaruka mwaka dusanzwe dukora twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho the Winners FTC isanzwe yibuka by’umwihariko aba’ Sportifs’ bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."

Olivier ushinzwe icungamutungo muri The Winners FTCSource:Thewinners

"Umwaka ushize twaremeye imiryango itanu. Uyu mwaka tukaba twabihuje na Gahunda ya guma murugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID 19 akaba ari muri urwo rwego twafashije imiryango 10 harimo imiryango 5 y’abarokotse Jenoside ndetse n’indi miryango 5 y’abana barererwa muri The winners football training center bari batunzwe n’imirimo ababyeyi babo bakora buri munsi ikabaha ibyo barya uwo munsi muri iyi minsi baka batari kubasha gukora, the Winners ikaba yageneye buri muryango." Buri muryango wahawe ibiro 20 by’ibirayi, ibiro 10 by’ifu ya Kawunga, Ibiro 10 by’ibishyimbo, ibiro bitanu by’umuceri, imiti 2 y’isabune ndetse na Litiro y’amavuta yo guteka.

Muri iki cyorezo nibwo abantu bakeneye kugaragaza umutima w’aba ‘Sportif’ David Nshimiyimana, umuyobozi wa The Winners Training Centre avuga ko muri iki gihe icyorezo cya Coronavirus gikomeje kuyogoza isi, abantu aribwo bakwiriye kugaragaza umutima wa kimuntu basangira na bagenzi babo . Kubwe ngo abasanzwe bakora Siporo cyangwa bayibarizwamo ngo iki nicyo gihe nyacyo bakwiriye kugaragaza umutima mwiza usanzwe ubaranga.

Umuyobozi wa Thewinners FTC Source:Thewinners

David Nshimiyimana, umuyobozi wa The Winners Training Centre ahamya ko iki gihe aricyo ababarizwa muri Siporo aribwo bakabaye barangwa n’ibikorwa byo gufasha abababaye Ati " Nka The Winners, turashishikariza abantu bose bafite ibyo kurya ko bagombye gufasha abatabifite kuko ari igikorwa cyiza kandi cy’urukundo. Gufasha ntibisaba kuba ufite ibya Mirenge cyangwa se gutanga ibyagusagutse, ahubwo ni ugusaranganya na mugenzi wawe." Yunzemo ati " Muri iki cyorezo nibwo abantu basanzwe babarizwa muri Siporo bakeneye kugaragaza umutima w’aba ‘Sportif’ kuko nubusanzwe niwo uturanga. Ababa muri Siporo muri rusange, nsanga uyu ariwo mwanya mwiza wo kuba hafi abababaye." Yasoje ashimira Abamufashije bose kugirango iki gikorwa kigerweho hari Komite nyobozi y’Ababyeyi barerera muri The winners ftc ndetse n’Ababyeyi bose barereramo.

Ibiribwa Thewinners FTC Yatanze.

Your Comment

upcomming events: