THE winners-MUHANGA
Thewinners Banner

Umunyamerika kazi yasuye ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya the winners ftc abizeza ubufatanye

Written By Mbonye Olivier. Thu02,Jul,2020 05:57:01
The winners ftc yishimira umushyitsiSource:Thewinners

Robin Reene moore ukomoka muri leta zunz’ubumwe z’amerika yasuye ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya the winners ftc riherereye mu karere ka Muhanga abizeza ubufatanye n’ubuvugizi nyuma yo gukurikirana imyitozo y’abana akabona uruhare ishuri rigira muguteza imbere impano z’abana . Irerero rya the winners riheruka gusurwa n’aba vietnam bakishimira ibikorwa by’ishuri harimo gutezimbere impano z’abana n’ibikorwa byo gufasha abana gusubira mu ishuri , kuwa gatandatu ryakiriye umunyamerika kazi Robin Reene moore wishimiye intambwe ishuri rimaze gutera nyuma yo kubona ibikombe bigera ku 10 the winners yagiye itwara mu marushanwa atandukanye yabereye imbere mu gihugu ,arikumwe n’umuyobozi mukuru w’irerero Bwana Nshimiyimana David basuye abana mu myitozo bafata umwanya uhagije wo kuganira nabo.

Robin Reene moore Mukiganiro yagiranye n’abana yabasabye kwiga no gukora cyane kugira ngo bazagire icyo bigezaho bo ubwabo n’imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange. Yagize ati”nababonye mu myitozo mukina neza ndetse mufite n’abatoza barimo kubafasha kugira ngo mugere kuntego zanyu zo gukina umupira nkababigize umwuga ,icyo musabwa nugukora cyane ,mugashyira imbara mu masomo yanyu mugatsinda neza mu ishuri kuko nibwo muzabafasha kugera kundoto zanyu.”ikindi yagarutse nikijyanye n’ibikoresho yavuzeko agiye gukorera ubuvugizi ishuri rya the winners ftc muburyo ubwaribwo bwose kugira abana bakomeze bagere kundoto zabo.

Umuyobozi mukuru wa The winners ftc aha impano umushyitsiSource:Thewinners

Ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya the winners ftc rimaze kwakira abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye hagamijwe guharurira inzira abana bigishirizwa umupira w’amaguru muri the winners ftc kubona amakipe mubihugu bitandukanye byamaze gutera imbere mu mupira w’amaguru mu rwego rwo kurushaho gutyaza impano z’abana bikazafasha u Rwanda kugira umubare munini w’abakinnyi babigize umwuga.

Umuyobozi mukuru w’irerero Bwana Nshimiyimana David we yishimira ko ababyeyi benshi bamaze kumva neza akamaro k’amarerero yigisha umupira w’amaguru bikaba bimuha imbaraga zo gukomeza gukora no gushyiramo imbara kugira ngo impano z’abana zitere imbere, yakomeje ashimira n’umushyitsi kuba yarabatekereje akaza gusura The winners ftc yavuze ko ari intabwe ikomeye dukwiye kwishimira.

Ifoto yanyuma y'imyitozo ubuyobozi bwa the winners ftc bugira abana inamaSource:Thewinners
The winners ftc isezera Umushyitsi asubira USASource:Thewinners

Comments

Delphin Mugabo

Cool

Your Comment

upcomming events: