THE winners-MUHANGA
Thewinners Banner

IKIPE YA As Muhanga murugamba rukomeye rwo gushaka abakinnyi izakinisha phase retour yakinnye umukino wagicuti n’irerero ryigisha umupira w’amaguru rya The Winners FTC

Written By Mbonye Olivier. Thu02,Jul,2020 07:00:37
Ikipe ya AS MuhangaSource:Internet

Kuruyu wa gatandatu taliki 25/01/2020 saa yine za mugitondo kuri stade ya muhanga habereye umukino wa gicuti wahuje ikipe ya As Muhanga na The Winners football training center hagamijwe gupima urwego rw’imikinire rw’abakinnyi kuri buri ruhande.

Uyu mukino wagicuti usanzwe uba cyane iyo AS MUHANGA irimo kugerangeza abakinnyi bashya cyangwa yitegura gukina imwe mu mikino ya championnat, muri uyu mukino hagaragayemo imbaraga nyinshi kumande zombi doreko igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ibitego ari kimwe kuri kimwe aho The winners ftc yabaje gufungura amazamu ubwo byagaragaraga ko kumpande zose basatirana ga Bikomeye.

Irerero The winners ftcSource:Thewinners

Mu gice cya kabiri ikipe AS Muhanga yakoze impinduka igashyiramo abakinnyi basanzwe bayikinamo aho bakomeje kotsa igitutu ba myugariro ba The winers ftc birangira bayibonyemo ibitegi bine akaba ari nako umukino warangiye AS Muhanga itsinze The winners FTC ibitego 5-1, abatoza kumpande zombi bishimiye uko umukino wagenze bavugako icyo umukino wabahuje warugamije cyagezweho.

Ibi bikaba bisobanuye ko muri phaze retour abakunzi b’ikipe ya muhanga bashobora kubona umubare munini wabakinnyi bakinira AS Muhanga bavuka mu karere ka muhanga aho irerero rya The Winners ftc rikorera.

Abakinnyi ba the Winners ftc mbere y'umukino bari bishimyiye gukina na AS MuhangSource:Thewinners

Your Comment

upcomming events: