THE winners-MUHANGA
Thewinners Banner

THE WINNERS FTC YAKIRIYE ABAKINNYI BARI BARAHAMAGAWE N’IKIPE Y’IGIHUGU YABATARENGEJE IMYAKA 15 (U-15) MURI CECAFA YABERAGA MURI ASMARA MURI ERITREA

Written By Mbonye Olivier. Thu12,Dec,2019 04:05:34
The winners ftc ishimira ubutwari aba bakinnyi bagaraaje muri CECAFA U15.Source:Thewinners

The winners ftc yishimiye kwakira abana babo bari barahamagawe mu ikipe y’igihugu yabatarengeje imyaka 15, Ubuyobozi bwa The winners ftc bwashimiye abo bana cyane mukwitwara neza no kwerekana ubuhanga bigishijwe n’irerero the winners ftc byabafashije kuba barabajemo mumikino bakinye. Ikipe y’u Rwanda U-15 yazanye umwanya wa Gatatu (3) mu mikino ihuza amakipe y’ibihugu muri aka karere k’Afurika y’u Burasirazuba mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 15 mu bahungu “CECAFA U-15 Challenge Cup 2019”.

Muri iyi mikino yariri kubera Asmara muri Eritrea, ikipe y’u Rwanda yari yazamutse ari iya kabiri mu itsinda B yakinnye umukino wa ½ n’ikipe ya Kenya yari yazamutse iyoboye itsinda A. Izi kipe zombi zanganyije igitego 1-1 Nyuma hitabajwe penariti maze, Kenya yinjiza 4 kuri 2 z’ikipe y’u Rwanda.

Abakinnyi bahamagawe mu ikipe y'igihugu U15 baturuka mu karere ka Muhanga.Source:Thewinners

Ku rundi ruhande, ikipe ya Uganda yari yazamutse ari iya mbere mu itsinda B yatsinze u Burundi bwazamutse ari ubwa kabiri mu itsinda A ibitego 6-0.

Kuri uyu wa Gatanu ushize tariki 30 Kanama 2019 ni bwo hashojwe i rushanwa ribaye bwa mbere muri Afurika. Mbere y’umukino wa nyuma ikipe y’u Rwanda yakinye n’u Burundi mu guhatanira umwanya wa Gatatu (3) naho Uganda ikine na Kenya bahatanira umwanya wa mbere (1) CECAFA yaje kwegukanwa n'ikipe y'igihugu cy'Uganda, ikipe ya kenya iba iya 2 naho ikipe y'igihugu cy'u Rwanda iba iya 3.

Iri rushanwa ryatangiye tariki 16 Kanama 2019 ryari ryitabiriwe n’ibihugu 10 byari bigabanyije mu matsinda 2. Itsinda A ryarimo Eritrea, Burundi, Somalia, Kenya na Sudani naho itsinda B ririmo Uganda, u Rwanda, Ethiopia, Tanzania na Sudani y’Amajyepfo.

Your Comment

upcomming events: