THE winners-MUHANGA
Thewinners Banner

IKIPE Y’IGIHUGU Y’ABANA BATARENGEJE IMYAKA 15 MURI CECAFA IZABERA MURI ERITREA

Written By Mbonye Olivier. Thu12,Dec,2019 02:39:25
Umwe mu batoza ba THE WINNERS FTC Museveni Hussein yasuye abakinnyi atoza Source:Thewinners

Mu gihe habura amasaha make ngo IKIPE y’igihugu yabatarengeje imyaka 15 ikine umukino wayo wa mbere mumikino ya CECAFA y’abari munsi y’imyaka 15 y’amavuko, rihuza ibihugu byo mukarere k’Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati, aho bazagura na Sudani y’Amajyepfo. THE WINNERS FOOTBALL TRAINING CENTER ikomeje kwishimira intabwe ikomeje gutera mugutanga abakinnyi mu ikipe y’igihugu kuko ubu n’ubwambere iyi CECAFA y’abana batarengeje imyaka 15 ibaye, nibyo kwishimirwa cyane kubona THE WINNERS FTC mu bana 24 bari basigaye bategeje urutonde rwa nyuma rwaberekeza muri Eritrea hari harimo abakinnyi bane(4), Urutonde rwanyuma rw’Abakinnyi buriye indege murukerere THE WINNERS FTC yabashije gutanga abakinnyi batatu (3),

Kuwa 16 Kanama 2019, i Asmara mu gihugu cya Eritrea hatangire imikino ya CECAFA y’abana batarengeje imyaka 15, habayeho impinduka kuri gahunda y’iyi mikino kubera ko ikipe y’igihugu ya Djibout yikuye muri iyi mikino. Mu busanzwe iri rushanwa ryagombaga kwitabirwa n’amakipe 11 yari agabanyijwe mu matsinda atatu, gusa ukwikura mu irushanwa kwa Djoibout kwatumye itsinda rimwe rivaho hasigara abiri.

Abana barererwa Muri the winners ftc bitwaye neza mumyiteguro yabereye IrubavuSource:Thewinners

Ikipe y’u Rwanda yari yarashyizwe mu tsinda rya kabiri hamwe n’ibihugu bya Uganda, Ethiopia na Sudani y’Amajyepfo, gusa muri aya matsinda mashya yahise ishyirwa mu tsinda rya mbere. Nta mpinduka nini zabaye mu tsinda Amavubi y’Abatarengeje imyaka 15 aherereyemo kereka ikipe y’igihugu ya Tanzania yaryongewemo.

Itsinda rya kabiri ryo ku ikubitiro ryari rigizwe n’ibihugu bya Kenya, u Burundi, na Eritrea igomba kwakira iyi mikino. Ni mu gihe irya gatatu ryari rigizwe na Tanzania, Sudani na Djibout yatangaje ko itazitabiri kubera ikibazo cy’amikoro.

Kuba Tanzania yashyizwe mu tsinda rya mbere ririmo u Rwanda, bisobanuye ko Sudani bari bari kumwe yahise ishyirwa mu tsinda rya kabiri aho iri kumwe n’ibihugu bya Kenya, u Burundi, Somalia na Eritrea.

Ubu rero amatsinda ni abiri Istinda A ririmo : Eritrea, Kenya, Somalia, Sudani n’u Burundi Istinda B ririmo: u Rwanda, Uganda, Sudani y’amajyepfo, Tanzania na Ethiopia.

Biteganyijwe ko amakipe abiri azitwara neza muri buri tsinda azahita abona itike ya ½ cy’irangiza.

Comments

Jean Paul  KABEZA

Abana 4 mu ikipe y'i gihugu ba Thewinners Ftc , biragaragaza urwego rwiza Centre ya Thewinners Ftc iriho ko ari indashyikirwa ! Kandi turashimira team yose yagize uruhare mugutoranya abakinnyi b'ikipe yigihugu cy'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 15.

Your Comment

upcomming events: