THE winners-MUHANGA
Thewinners Banner

Inama rusange yo kuwa 04/08/2019 yagenze neza nkuko yapanzwe. Hatowe komite ihagarariye ababyeyi, hagaragazwa ibyagezweho ndetse hafatwa ibiteganijwe gukorwa.

Written By Jean Paul KABEZA. Thu12,Dec,2019 03:02:46
Abitabiriye Inama rusange yo kuwa 04/08/2019Source:Thewinners

Inama yatangiye saa 15H00 imara amasaha 2 . Umuyobozi wa Thewinners FTC Bwana Nshimiyimana David yatangije Inama asuhuza abitabiriye , anabaha ikaze ababyeyi bitabirye . Inama yari ifite ingingo 3 zingenzi : iyambere yari kugaragaza ibyagezweho mu gihembwe gishize, ingingo yakabiri yari kugaragaza ibiteganijwe gukorwa mugihembwe gikurikiyeho naho iyagatatu ni gutora komite ihagarariye ababyeyi. Kungingo ya 1 yo kugaragaza ibyagezweho , umuyobozi wa thewinners yasobanuye ibyagezweho aribyo bikurikira:

1. Kwandika igitabo cyerekana amavu n’amavuko ya Thewinners FTC n’ibyagezweho mu gihe imaze Thewinners Itangingijwe kuva 2008. 2. Thewinners yabashije kugarura abakinnyi bari mu amakipe atandukanye bakomoka muri Thewinners FTC kugirango basure Centre na barumuna babo bagirane ibiganiro. 3. Thewinners FTC yakoze igikorwa cyo kwibuka Genocide ya korewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 kunshuro ya 25, abana n’abasiporitifu bazize Genocide . aho thewinners FTC yaremeye imiryango 5 y’abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994. 4. Thewinners FTC yateguye irushanwa ryo mu uturere 4 aritwo Muhanga , Kamonyi, Nyanza ndetse na Ruhango. Ryo gushishikariza urubyiruko mu gukoresha ikoranabuhanga ndetse no kwihangira umurimo rwiteza imbere. 5. Thewinners FTC yashatse Ubuzima gatozi bw’ishuri ryigisha umupira w’amaguru 6. Thewinners FTC yitabiriye irashanwa rya abatarengeje imyaka 15 na 17 mu rwego rw’akarere ka Muhanga, aho Thewinners FTC yabaye abambere mu byiciro byombi, irushanwa ryarangiye kuri 01

komite ihagarariye ababyeyi yatoweSource:Thewinners

Umuyobozi wa Thewinners FTC yakomeje ageza kubitabiriye Inama ibiteganijwe gukorwa ariyo ngingo ya kabiri y’inama, mubyo yatangaje harimo: 1. Gushaka abafatanyabikorwa 2. Gushaka ubuzima gatozi bwa burundu 3. Gutegura irushanwa ryo kurwego rw’I gihugu mumpera zuyumwaka wa 2019 4. Gushaka Imodoka ya Thewinners FTC 5. Guha abana Amata byibura 3 mu cyumweru 6. Gutegura ingendo 2 irw’iburasirazuba no mumujyi wa Kigali

Ingingo ya 3 yari gutora komite ihagarariye ababyeyi , imyanya yatorewe yari president(umukuru w’ababyeyi), Vice president ( uwungirije umukuru w’ababyeyi),Trezorie ( umubitsi),Secretaire General (umunyamabanga mukuru), coordinateur( umuhuzabikorwa) ndetse n’abajyanama 6

Abana nabo nyuma y'umukino bitabiriye InamaSource:Thewinners

. Dore buri mwanya n’uwawutorewe i. President = Mbarushimana Boniface ii. Vice president = Muragijimana Jean Claude iii. Trezorie= Higiro Venuste iv. Secretaire general= Umutesi Anatalie v. Coordinateur= Bitsikana Jerad vi. Umujyanama wa 1= Turinabo Innocent vii. Umujyanama wa 2= Kanyarwanda David viii. Umujyanama wa 3= Sebagande Theogene ix. umujyanama wa 4= Manutsi David x. umujyanama wa 5= Musabyeyezu Epaphrodite xi. umjyanama wa 6= (……)

kimwe mubyashimishije abitabirye Inama nk’utunu n’utundi ni “Isengesho umuyobozi wa thewinners FTC Bwana Nshimiyimana David yagize ry’uko azumva hari umukinnyi ukina muri championat y’ubwongereza akomoka muri Thewinners FTC ahembwa mu ama pound kucyumweru kandi yizeye ko bizabaho”, ikindi kidasanzwe ku inama zabanje nuko amazi umukuru wa Thewinners FTC yemeye munama yabanje nuko yayazanye!

ikipe ya abakobwa yakoze protocole neza nkabanyamwugaSource:Thewinners

Your Comment

upcomming events: