THE winners-MUHANGA
Thewinners Banner

THE WINNERS FTC IKOMEJE KUZAMURA IMPANO Z’ABANA, ABAHUNGU N’ABAKOBWA MU MUPIRA W’AMAGURU

Written By Jean Paul KABEZA. Thu12,Dec,2019 03:30:53
ABAKOBWA BAKIRIWE MU AMAJONJORASource:Thewinners

Kuri uyu wa kabiri taliki 22/07/2019 nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryahurizaga abana bose bafite impano babashije kugaragaza impano zabo mu marushanwa ryari ryarateguwe n’ ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA aho bose bahuriraga mu ntara y’iburengerazuba, mu karere ka Rubavu.

ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryafashe abana bafite impano mu mupira w’amaguru bari munsi y’imaka 15 ndetse n’abari munsi y’imyaka 17 abahungu n’abakobwa kugirango bahurizwe hamwe harebwemo abana bahiga abandi kugirango aribo bakurikiranwa kuko bagomba kuba aribo bagomba gukinira ikipe y’igihugu mu cyiciro bagezemo.

abahungu ba thewinners U15 bitabiriye amajonjoraSource:Thewinners

Muri abo bana bahurijwe hamwe ishuri The winners ftc rifitemo abana 22 mubyiciro byombi abahungu n’abakobwa. mu cyiciro cy’abana b’abahungu bari munsi y’imyaka 15 ( U15)harimo 10 ndetse n’abandi 4 bari munsi y’imyaka 17 ( U17), mucyiciro cy’abakobwa harimo bari munsi y’imyaka 17 ( U17) harimo abana 8. Kuri iki cyumweru ahagera isaha ya saa saba n’igice nibyo abakobwa ba The winners ftc berekezaga mu karere ka rubavu kujya gutera ikirenge mu cya basaza babo bavuga ko ikibajyanye ko batagiye gutembera ahubwo bagiye gukora cyane kugirango bazakinire ikipe y’igihugu y’abari n’abategarugori mu gihe kiri imbere.

Abakobwa ba The winners ftc bagiye ari 8 kandi ngo bose interi n’imwe ko bagomba gukora cyane bagatera ikirenge mu cya basaza babo. Mu bakobwa bagiye harimo UGIRIMPUHWE Annonciate, NIYITEGEKA Justine, NAGAHIRE Cynthia, MUSHIMIYIMANA Rahab, NZAYISENGA Deborah,NIYIGENA Ruth,MUKESHIMANA Josee hamwe na TUYIZERE Clarisse,.

abakobwa ba Thewinners FTC bitabiriye amajonjoraSource:Thewinners
abahunguSource:Thewinners

Comments

David  Manutsi

fukomeje gushimira abayobozi bose ba the winners, uruhare runini bakomeje kugaragaza rwo kuzamura impano z'abana, tuzakome dubasengere namwe mukomeze gutsinda

Your Comment

upcomming events: