THE winners-MUHANGA
Thewinners Banner

THE WINNERS FOOTBALL TRAINING CENTER IMAZE KUBA UBUKOMBE MU INTARA Y’AMAJYEPFO.

Written By Mbonye Olivier. Thu12,Dec,2019 03:59:36
The winners TFC U15 yishimira igikombe cy'Intara y'Amajyepfo n'Iburasirazuba.Source:Thewinners

Ni imikino yabereye ku ikibuga cya Petit Seminaire ya Karubanda mu Karere ka HUYE guhera ku isaha ya saa tatu n’igice z’igitondo. Imikino yanyuma mu intara y’amajyepfo n’Iburengerazuba y’abana batarengeje imyaka 15 n’Abatarengeje imyaka 17. Uretse ibikombe bakiniraga cyari giherekejwe n’imipira y’amaguru itandatu (6), amakipe yose yinjiye mu kibuga afite ishyaka ryinshyi byanafashije amakipe yatsinzwe kudatsindwa ibitego byinshyi kuko yose yakinye umukino mwiza.

Nibwo bwa mbere ikipe ya Mahembe Football Training Center yari igiye guhura na The winners football training center arinabyo byatumye uyu mukino warurimo gusatirana cyane kumpande zombi. Wabonaga Mahembe FTC ishaka gukora amateka yokwegukana iki gikombe ku nshuro ya mbere, ariko ntibyayihiriye kuko muminota yanyuma Abatoza ba The winners FTC bahiduranyije imimyanya y’amakinnyi mukibuga bibasha kubahesha ikitego kimwe cyanabafashije kwegukana Igikombe mu bana batarengeje imyaka 15,The winners football training center imaze kuba ubukombe mu Intara y’Amajyepfo yongeye kwerekana ko ikiyoboye andi marerero y’igisha umupira w’amaguru. The winners FTC (U 15) yegukanye igikombe , ihabwa n’imipira yo gukina itandatu (6), Mahembe FTC (U15) ya kabiri (2) yahawe n’imipira yo gukina ine (4)

U 15 ya The winners ftc isuhuzanya na Mahembe ftc mbere yuko umukino utangiraSource:Thewinners

Ikipe ya The winners FTC (U 17) y’abana batarengeje imyaka 17 niyo yatangiye umukino isatira ariko uburyo bwose igerageje ntibukunde kuvamo igitego. Ku munota wa 70 nibwo Ishimwe jean Rene yatsinze igitego cya The winners FTC (U 17). Ni igitego cyaturutse ku gitutu abakinnyi ba The winners FTC (U 17) bokeje EAV Kabutare (U17) bigatuma bakorera ikosa inyuma gato cyane y’urubaga rwamahina maze Jean Rene bimworohera cyane gutsinda Kufura ya gatatu bari babonye mumukino. EAV Kabutare (U17) yakomeje gushaka uko yakwishyura igitego, The winners FTC (U 17) nayo ishaka uko yatsinda icya kabiri ariko birangira bikiri 1-0. The winners FTC (U 17) yegukanye igikombe , ihabwa n’imipira yo gukina itandatu (6), EAV Kabutare (U17) ya kabiri (2) yahawe n’imipira yo gukina ine (4).

Umutoza wa The winners football training center avuga ko ari ishema rikomeye Kwegukana ibi bikombe bibiri byo m’Intara y’Amajyepfo n’Intara y’Iburasirazuba mu magambo ye ati:"ndanezerewe cyane kuba dushoboye gutwara iki gikombe tukabasha gutsinda EAV Kabutare mu abana batarengeje imyaka 17 ndetse no kwegukana igikombe mu abana batarengeje imyaka 15.

U17 The winners ftc mubyishimo byinshi nyuma yo gutwara igikombe cy'Intara.Source:Thewinners

Yakomeje avugako Ikipe ya EAV Kabutare ari ikipe nziza,ifite abakinnyi bafite ejo hazaza heza, kubera Abatoza bakomeye bafite impamya bumenyi buhanitse mu mupira w’amaguru ndetse bakaba banafite ubunararibonye buhagije mu marushanwa y’abana ndetse n’amarushanwa y’umupira w’amaguru mu Rwanda" byashimishije cyane kubona dutsinze EAV Kabutare yatozwaga n’umutoza UMUNYANA Seraphina Umutoza wungirije w’Ikipe y’igihugu (Amavubi) y’abari n’abategarugori unashinzwe imyitozo yubaka umubiri”.

Captaine w’ikipe ya The winners Football Training Center yabatarengeje imyaka 17 nawe mu byishimo byishyi yagaragaje uburyoki bitari byoroshe gutsinda aya ma kipe cyane cyane ko mu mikino bakiniye mu karere ka Nyanza, bakinye ari 8 mu kibuga ariko ntibyababuza gutsinda ikipe ya Gihisi football training center bibaha n’amahirwe yo guhagararira Uturere tubiri aritwo: Akarere ka Muhanga na Akarere Ka Nyanza,

The winners U15 yatsinze igitego giteguyeneza.Source:Thewinners

bikaba byarabafashije kwerekeza ku imikino ya nyuma yo gushaka ikipe Izegukana ibikombe by’ Intara y’Amajyepho n’Intara y’Iburengerazuba aho bahuye n’ishuri rya Minisiteri y’umuco na siporo ryigisha Umupira w’amaguru EAV Kabutare bakabasha kuyitsinda igitego kimwe byahesheje kwegukana Igikombe.

Your Comment

upcomming events: