THE winners-MUHANGA
Thewinners Banner

THE WINNERS FOOTBALL TRAINING CENTER ITSINZE MUHANGA FTC BIYIHESHA GUKATISHA TIKE ARI ABA MBERE MU KARERE KA MUHANGA MU ABANA BARIMUNSI Y’IMYAKA 15 NA 17 MU IRUSHANWA RYATEGUWE NA FERWAFA MURWEGO RWO KUSHAKISHA ABANA BAFITE IMPANO YO GUKINA UMUPIRA W’AMAGURU.

Written By Olivier. Thu12,Dec,2019 02:57:16
Commissioner in charge football Development Alexis ahemba the winners ftc U15Source:Thewinners

Umukino utoroshye wahuzaga The winners ftc na Muhanga ftc urangiye ikipe ya The winners ftc mubatarengeje imyaka 15 itsinze ibitego 4-1 naho The winners ftc mubatarengeje imyaka 17 batsinze ibitego 3-2 Mu mukino Utaboroheye habe nagato kuko igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari ibitego 2 bya Muhanga ftc k’ubusa bwa the winners ftc. Nyuma yikiruhuko baje kumva inama z’abatoza bagaruka bahinduye umukino nyuma yo gusimbuza umukinyi wo hagati hijiramo Romeo ari na we wabaye umukinyi w’umunsi nyuma yokuza kutsinda igitego cy’ikinyuranyo akabasha no gutanga umupira wa nyuma wa vuyemo igitego cya mbere, ibyo nibyo byafashije ikipe ya The winners ftc yabatarengeje imyaka 17 kuzamuka ari iya mbere mu Karere ka Muhanga aho yahise igira amanota 8 naho ikipe ya Muhanga ftc yagumanye amanota 7, mubatarengeje imyaka 15 byoroheye cyane The winners ftc gutsinda Muhanga ftc kuko ya yitsinze ibitego bya the winners ftc 4-1 cya Muhanga ftc.

Nyuma y’umukino twaganiriye n’umutoza wa the winners ftc w’ikipe yabatarengeje imyaka 15 yavuzeko yitabiriye aya marushanwa kugirango afashe abana kugaragaza impano bifitemo nkuko barangije imikino yo muri zone ari aba mbere ninabyo yifuza kubona abakinnyi bose ba the winners babaye selection bazajya mu ikipe y’igihugu, yakomeje ashimira ubuyobozi bwiza bafite ndetse akomeza nogushimira abana barigushyira mubikorwa ibyo yabigishije. Yakomeje kuvugako byamushimishije kubona Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe cyane no kwiharira umupira kw’ikipe ya the winners ftc arinabyo yababwiye kandi byamushimishije kuko byabashije kubafasha gutsinda,

The winners Ftc U15 mbere y'umukino wayihuje na Muhanga Ftc U15 Source:Thewinners

Twabajije abayobozi bakuriye Ayamarushanwa muntara y’Amajyepfo batubwirako zone ya Muhanga yarangije bagomamba gutegereza andi ma zone yose yo mumajyepfo ko arangiza hakabonwa gukomeza imikino y’amakipe yazamutse muri buri tsinda hagamijwe kureba amakipe azahagararira Amajyepho ndetse n’abakinnyi bazaba barabaye selected ,

Hakaba harazamutse amakipe 2 mu karere ka Muhanga, hateganyijwe imikino izahuza amakipe yambere 2 muri Akarere ka Muhanga n’ayambere mu karere ka Nyanza aho imikino ibanza izabera kuri sitade ya karere ka Muhanga naho imikino yo kwishura ikazabera mu karere ka Nyanza aho bazatoranya amakipe yabaye ayambere akazahura nazava hagati y’amakipe yavuye mu turere twa Huye na Nyamagabe.

Muhanga Ftc mbere y'umukino wabahuje na The winners FtcSource:Thewinners
The winners Ftc hagati mukibuga kumukino wayihuje na New Generation FtcSource:Thewinners

Your Comment

upcomming events: