THE winners-MUHANGA
Thewinners Banner

Thewinners FTC yakiriye umushyitsi uturutse mu I Gihugu cy’ Ubutaliyani (Italy) ari we Sara

Written By Jean Paul KABEZA. Thu12,Dec,2019 03:25:30
Bamwe mubayobozi ba Thewinners FTC bakira Sara kukibiga cy’indege I KanombeSource:Thewinners

Uyu mushyitsi ariwe Sara yiga “Speech Therapist” (ubuvuzi bwo mu muhogo) aho mu gihugu cy’ubutaliyani (Italy) akaba yaragize uruzinduko rw’ ibyumweru bibiri mu Rwanda

Kubufatanye bwa Thewinners FTC na Green Lion Company ikora ibijyanye n’ubucyerarugendo bakiriye Sara banamwereka ibyo Thewinners imaze kugeraho mugihe cyimyaka 11 imaze ikora uhereye muri 2008, mubyo Thewinners imaze kugeraho harimo ibyiciro bitandukanye by’abana batozwa umupira kuva kumyaka 8 kuzamura,abakinnyi bakina umupiara w’amaguru by’umwuga barerewe muri Thewinners FTC, ibikoresho byifashishwa mugutoza abana umupira , ibikombe bitandukanye Thewinners yagiye itwara , banamusobanuriye kandi irushwanwa ritegurwa na Thewinners rijyanye no Kwibuka Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wi 1994,irushanwa ngaruka mwaka.

Asura ikiyaga cya KIVUSource:Thewinners

Sara yashimye uburyo Thewinners FTC yamwakiriye, ashima uburyo abayobozi ba Thewinners FTC Basabana n’abana.

Abayobozi ba Thewinners FTC na Sara basuye urwibutso rwa Genocide yakorewe abatutsi rwa Gisozi, ikindi ni uko abayobozi ba Thewinners FTC na Sara basuye akarere ka Rubavu aho banasuye ikiyaga cya KIVU, basuye ibigo by’amashuri ndetse kandi basuye Dioceze ya Kabgayi.

Abayobozi ba Thewinners na Sara basuye Urwibutso rwa Genocide Rwa GISOZISource:Thewinners

Sara yabwiye Thewinners FTC ko abemereye ubuvugizi mu gihugu cye cy’ubutaliyani (Italy) cyane cyane mubakora ibijyanye n’umupira w’amaguru.

Sara kandi yasuye ibigo byamashuriSource:Thewinners

Your Comment

upcomming events: