THE winners-MUHANGA
Thewinners Banner

The Winners FTC kunsuro yabo ya kabiri begukanye igikombe cyahuzaga amashuri yigisha umupira w’amaguru mu Ntara y’Amajyepfo.

Written By Mbonye Olivier. Thu12,Dec,2019 03:53:51
Ikipe ya The winners ftc bishimira igikombe baribatwayeSource:Thewinners

Amakipe y’abakiri bato ba The Winners Football Training Center y’abahungu n’abakobwa begukanye irushanwa ryari ryateguwe n’iri shuri , ryahuzaga amakipe 8 yo mu Turere 4 two mu Ntara y’Amajyepfo n’amakipe 2 y’abakobwa. Iri rushanwa ry’umupira w’amaguru ryahuje amakipe y’abana batarengeje imyaka 15. Ryitabiriwe n’amakipe 8 y’abahungu ndetse n’amakipe 2 aturutse mu turere tune (4) twa: Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza. Amakipe yaryitabiriye ni Rayon Sport Junior Academy yo mu Karere Nyanza, Future Sound Football Academy yo mu karere ka Nyanza , New Generation football Traning Center yo mu Karere ka Ruhango , Crimson Youth Athletic yo mu Karere ka Kamonyi , The Winners Football Training Center yo mu Karere ka Muhanga ari nayo yateguye iri rushanwa, Muhanga Football Training Center yo mu Karere ka Muhanga , Don Bosco Kabgayi Football Training Center yo mu Karere ka Muhanga na Peace football Traning Center yo mu Karere ka Muhanga.

Ryari rifite insanganyamatsiko igira iti " Gushishikariza urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga no kwihangira umurimo rwiteza imbere." Ryatewe inkunga na BDF, Skyworth, RM INNIMOTION, G – STEP Tours (one people, A thousand hills). Ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019, hakinwa umunsi wa mbere. Imikino yose yabereye kuri Stade ya Muhanga. Imikino ya 1/2 n’umukino wa nyuma byabaye kuri iki cyumweru tariki 12 Gicurasi 2019 kuri Stade ya Muhanga. Mu mikino ya kimwe cya kabiri, Rayon Sport Junior Academy yatsinzwe na Muhanga Football Training Center 2-0 naho The Winners Football Training Center itsinda Don Bosco Kabgayi Football Training Center 3-0. Umukino wa nyuma wahuje The Winners FTC na Muhanga FTC zinganya 1-1, The Winners yegukana igikombe itsinze kuri Penaliti 3-2.

Amakipe ava murwambariro yerekeza mukibuga gukina umukino wa nyumaSource:Thewinners

Mu bakobwa, The Winners Football Training Center na Ecole Technique de Kabgayi (ETEKA) nizo zitabiriye iri rushanwa. Umukino wazihuje , zanganyije 1-1. Kuri Penaliti The Winners Football Training Center yatsinze penaliti 5 kuri 3 z’abakobwa ba ETEKA. Buri kipe yitabiriye iri rushanwa yahembwe umupira wo gukina. Ikipe zegukanye igikombe zahembwe igikombe n’imipira 5 yo gukina. Amakipe ya kabiri yahembwe imipira 3 yo gukina. Nshimiyimana David ukuriye The Winners Football Academie yatangarije abanyamakuru ko bishimiye cyane uko iri rushanwa ryagenze, ashimira abafatanyabikorwa ndetse avuga ko bifuza ko iri rushanwa ryaba ngarukamwaka. Ati " Irushanwa ryagenze neza cyane kurenza uko twabitekerezaga. Abana bakinnye umupira mwiza, abawukurikiye nabo bishimira kubona impano z’abakiri bato babyiruka, bafite ejo hazaza. Turashimira abafatanyabikorwa badufashije barimo SKY Worth, BDF, G Step na RM Inmotion Electronic. Baradufashije cyane ngo imyiteguro igende neza."

Yunzemo ati " Ni ku nshuro ya 2 turiteguye. Turifuza ko biba ngarukamwaka kuko bifasha abana kuzamuka bamenyereye amarushanwa kandi bikanagira umusaruro ukomeye ku mupira w’ahazaza h’umupira w’amaguru w’u Rwanda muri rusange." Umwe mubafatanyabikorwa MURIGANDE Felix waje uhagarariye BDF akaba ari umukozi muri BDF ishami rya Muhanga yabwiye urubyiruko ko rufite amahirwe meshyi cyane mukwihangira umurimo kuko ngo urubyiruko ndetse n’abagore iyo bagaragaje umushinga myiza babonako uzabyara inyungu BDF ibaha inguzanyo ya 70% by’ingengo y’imari uwo mushinga ufite. Yanababwiye ko bazasura ibiro bya BDF bikorera hafi n’Isoko rya Karere ka Muhanga kugirango babashe kibasobanurira kuburyo bwimbitse. Yakomeje ababwirako kandi ko Atari ibyo gusa kuko banafasha urubyiruko ndetse n’abagore kubigira imishinga bababyarira inyungu.

The winners ftc biha Nyagasani aho bari bageze kuri Penality na Muhanga ftcSource:Thewinners

Uko imikino ibanza yagenze : The Winners Football Training Centre 4 - 1 Future Sound Academy Rayon Sports Juniors Academy 2 - 1 Peace FTC *Don Bosco Kabgayi FTC 3-3 New Generation FTC (Pen.11-10) Muhanga FTC 3 -0 Crimson Youth Athletics IMIKINO YA 1/2: Rayon Sports Juniors 0- 2MuhangaFTC The Winners FTC 3-0 Don Bosco Kabgayi FTC IMIKINO YA NYUMA: The Winners FTC 1-1 Muhanga FTC (Pen. 3-2) Abakobwa : The Winners FTC 1-1 ETAKA (Pen.3-2)

Ikipe ya The winners ftc yakinye umukino wa nyuma (Final)Source:Thewinners

Your Comment

upcomming events: