THE winners-MUHANGA
Thewinners Banner

Ikipe ya Rayon Sports y’abakiri bato (Rayon Sports Juniors Academy) ni imwe mu makipe yabashije kugera muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa ryateguwe n’Ishuri ryigisha umupira w’amaguru The Winners Football Training Center ry’i Muhanga.

Written By Mbonye Olivier. Thu12,Dec,2019 02:39:09
Ikipe ya The winners ftc yabashije kugera muri 1/2Source:Thewinners

Iri rushanwa ry’umupira w’amaguru ryahuje amakipe y’abana batarengeje imyaka 15. Ryitabiriwe n’amakipe 8 aturutse muturere tune (4) twa: Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza. Amakipe yaryitabiriye ni Rayon Sport Junior Academy yo mu Karere Nyanza, Future Sound Football Academy yo mu karere ka Nyanza , New Generation football Training Center yo mu Karere ka Ruhango , Crimson Youth Athletic yo mu Karere ka Kamonyi, Muhanga Football Training Center yo mu Karere ka Muhanga , Don Bosco Kabgayi Football Training Center yo mu Karere ka Muhanga, Peace football Traning Center yo mu Karere ka Muhanga na The Winners Football Training Center yo mu Karere ka Muhanga ari nayo yateguye iri rushanwa Rifite insanganyamatsiko igira iti " Gushishikariza urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga no kwihangira umurimo rwiteza imbere." Ryatewe inkunga na BDF, Skyworth, RM INNIMOTION, G – STEP Tours (one people, A thousand hills).

Ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019, hakinwa cyimwe cya kane (¼) kumunsi wa mbere. Imikino yose ko yari ine (4) yabereye kuri Stade ya Muhanga yaritabiriwe cyane. Imikino ya cyimwe cya kabiri (½) n’umukino wa nyuma biteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 12 Gicurasi 2019 kuri Stade ya Muhanga. Undi mukino uteganyijwe n’uhuza amakipe 2 y’abakobwa yitabiriye iri rushanwa: The Winners Football Training Center na Ecole Technique de Kabgayi (ETEKA).

Ikipe ya Rayon Sport Junior Academy yabashije kugera muri 1/2Source:Thewinners

Bwana Nshimiyimana David ukuriye The Winners Football Training Center yatangarije abanyamakuru ko bifuza ko iri rushanwa ryaba ngarukamwaka. Ati " Ni ku nshuro ya 2 turiteguye. Turifuza ko biba ngarukamwaka kuko bifasha abana kuzamuka bamenyereye amarushanwa kandi bikanagira umusaruro ukomeye ku mupira w’ahazaza h’umupira w’amaguru w’u Rwanda muri rusange."

Umwe mubatera nkunga b’irushanwa wari uhagararariye G-step Tours yabwiye urubyiruko rwari rwitabiriye iryo rushanwa ko bagomba gukura amaboko mumifuka bagakora ndetse bakatembera u Rwanda murwego rwo kureba amahirwe ari mu Igihugu cyacu hiryanohino anabashishikariza gukoresha Ikoranabuhanga kuko ari imwe munzira umuntu yakoresha yihangira umurimo. Nibirori Byari biryoheye amaso kubona umwana muto cyane MUKIZA Honoree urerwa n'irerero The winners Football Training Center wabashije gutsinda ibitego bine (4) kumukino wa ¼ aho bakinaga na Future Sound Football Academy.

Bwana Nshyimiyimana David umuyobozi mukuru w'irerero The winners ftcSource:Thewinners

Uko imikino ibanza yagenze ya 1/4: The Winners Football Training Centre 4 - 1 Future Sound Academy Rayon Sports Juniors 2 - 1 Peace FTC *Don Bosco Kabgayi Football Training Center 3-3 New Generation football Training Center (Pen.11-10) Muhanga Football Training Center 3 -0 Crimson Youth Athletics Imikino ya 1/2: Rayon Sports Juniors Vs Muhanga Football Training Center The Winners Football Training Center Vs Don Bosco Kabgayi Football Training Center

Mukiza Honoree wabashije gutsinda ibitego 4 muri kimwe 1/4Source:Thewinners

Your Comment

upcomming events: