THE winners-MUHANGA
Thewinners Banner

The Winners Football Training Center yongeye kwerekana ubushongore n’ubukaka itsinda ingimbi za Rayon Sports bari bahuriye kumukino wa nyuma w’ igikombe cyo kurwanya SIDA.

Written By Olivier. Thu12,Dec,2019 04:12:54
The Winners FTC yegukanye igikombe Itsinze ingimbi za Rayon SportSource:Internet

Inkuru dukesha ikinyamakuru IMVANO Hari mu irushanwa ryo kurwanya SIDA ryaberaga muri Zone ya Nyanza muri Ligue y’Amajyepfo, ryasojwe kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Ukuboza 2018.

The Winners FTC yongeye gushimangira ko ari imwe muma Ikipe y’ingimbi akomeye muri Ligue y’Amajyepfo, byari mu irushanwa ryakinwe kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Ukuboza 2018, rikaba ryari no mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, ubusanzwe wizihizwa tariki ya 1 Ukuboza buri mwaka.

The Winners FTC Team y'abatarengeje imyaka 17. Source:Internet

Iryo rushanwa ryateguwe na Gihisi Football Training Center ku nkunga y’Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima no kurwanya Sida AHF-Rwanda n’Akarere ka Nyanza, rikaba ryegukanywe na The Winners FTC itsinze Ingimbi za Rayon Sports igitego kimwe kubusa (1-0),Nyuma yokugaragaza ubuhanga bwishi bw’Abatoza mumisimburize bakoze kuruhande rwa The Winners FTC

Ingimbi za Rayon Sports zari zasezereye iza Mukura VS iyitsinze kuri penaliti 7-6, mu gihe The Winners FTC yo yari yasezereye Gihisi FTC iyitsinze ibitego 2-0 mu mikino ya ½ cy’irangiza.

The Winners FTC hamwe n'Ingimbi za Rayon Sport n'abayobozi bama ekipe. Source:Internet

Iryo rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe atandatu y’abana batarengeje imyaka 17 arimo ane y’abahungu, rikaba ryarateguwe hagamijwe kwifashisha amarushanwa mu gukangurira urubyiruko kwirinda ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Ingimbi za Rayon Sports zitoreza i Nyanza, zigatozwa na Mbungira Ismail akaba n’Source:Internet

Your Comment

upcomming events: