THE winners-MUHANGA
Thewinners Banner

The winners football training center yitwara neza mu marushanwa y’ijabo ryawe Rwanda zone Muhanga abatarengeje imyaka 15.

Written By hussein shaban. Thu12,Dec,2019 03:09:37
The winners football training center u15Source:Thewinners

Kuri uyu wa kane taliki 15/11/2018 nibwo habaga imikino ibiri yahuzaga amashuri reroro yo mu karere ka muhanga ariyo the winners FTC hamwe na Muhanga FTC mu marushanwa y’ijabo ryawe rwanda. Umukino wa mbere wahuje The winners FTC B na Muhanga FTC B utangira saa saba zuzuye ( 13h:oo’) kuri stade ya muhanga uyuborwa n’umusifuzi witwa IRADUKUNDA Allain uzanzwe asifura imikino y’abana.

Umukino watangiye harimo ishyaka ryinshi ku mpande zombi. Yumukino waje gukomeza amakipe yombi asatirana ariko habura ikipe ibona igitego kugeza igice cya mbere kirangiye.

The winners ftc B U15Source:Thewinners

Ubwo igice cya kabiri cyatangiranga kumpande zombie habaye impinduka binjizamo abandi bakinnyi kugirango barebe ko haricyo byahindura gusa ba rutahizamu ba the winners ftc B bakomeje gusatira izamu gusa ku munota wa 75’ rutahizamu wa The winners ftc yaje gusiga abinyuma ba Muhanga B atwara umupira wenyine asigarana n’umuzamu ariko kubwamahirwe make ateye umupira umuzamu awukuramo.

Ekipe zombi zakomeje gusatirana ariko habura iyareba mu izamu ryiyindi umukino urangira ari ubusa ku busa 0-0

The winners ftc A U15Source:Thewinners

Nyuma w’uwo mukino hakurikiyeho umukino wa The winners ftc A na Muhanga ftc A uyobowe na Allain Iradukunda. Umukino watangiye amakipe yombi yigana imikinire kugeza ku munota 20’ w’igice cya mbere gusa nyuma yahoo the winners ftc yaje kwiharira umupira kurwego rwa 75%

Ntibyatinze kuko umukinnyi IRAKOZE Erneste uzwi kwizina rya bebe yazamukanya umupira kuruhande rw’imosa atera cross isanga aho umukinnyi SHIMWE Rene yarahagaze nawe ntiyatinda areba guhagarara nabi k’umuzamu KANUMA ahita atsinda igitego cya mbere kuruhande rwa the winners ftc ari nabwo igice cya mbere cyarangiraga. Mu gice cya kabiri Muhanga ftc yaje ishaka kwishyura igitego yatsinzwe gusa ntibyatinze umukinnyi witwa Jean Rene wari wakomeje guhatana n’abinyuma ba the winners ftc atsinda igitego cyo kwishyura biba 1-1.

Umukinnyi wa the winners ftc B wabaye umukinnyi w'umukino ukiri muto imyaka 11Source:Thewinners

Umukino warakomeje ku mpande zombie basatirana kugeza ku munota wa 30’ w’igice cya kabiri ubwo umukinnyi wa the winners ftc yaje gutera umupira ugana mw’izamu rya MFTC ufatwa n’umukinnyi witwa Emmanuel warumaze imunota 10’ asimbuye nawe ahita atera umupira atsinda igitego cy 2 kuruhande rwa The winners ftc umuzamu wa Muhanga ftc ntiyamenya uko bigenze.

Ubwo imikino warangiraga hatowe umukinnyi w’umwana ufite ejo heza witwa NSHIMIYIMANA Celestin Fuad ariko kubw’ ubuhanga afite akaba arimo gukina aya marushanwa afite imyaka 12 y’amavuko.

Your Comment

upcomming events: