THE winners-MUHANGA
Thewinners Banner

The Winners Football Training Center mubufatanye bwiza n'ikipe ya Tottenham yo mu gihugu cy'ubwongereza.

Written By Hussein shaban. Thu12,Dec,2019 03:37:44
Umwe mu bayobozi ba Totenham hamwe n'abana n'umuyobozi mukuru wa th winners ftcSource:Thewinners

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 01/11/2018 nibwo umuyobozi mukuru wa the winners football training center yakiraga bamwe mubayobozi b’ikipe ya Tottenham yo mu gihugu cy’ubwongereza.

Umuyobozi mukuru wa the winners yavuze ko impamvu aba bayobozi ba Tottenham bari inaha nuko ari ubufatanye bwiza bafitanye kd bakaba baje murwego rwo gushaka bamwe mu bana bafite impano kuburyo bashobora kwerekeza muri Academy ya Tottenham mu gihugu cy’ubwongereza.

umuyobozi wa Tottenham akorana imyitozo n'abanaSource:Thewinners

Nyuma yuko abayobozi bareba bimwe mu bikorwa bya the winners football training center; abayobozi basabye abatoza ba the winners ftc ko bakorana imyitozo n’abana. Nkuko babisabye abatoza ntibigeze babagora bahise babemerera kugorana n’abana imyitozo.

Nguyu umwe mu bayobozi ba Tottenham akorana imyitozo n'abana ariko anakomeza kubashishikariza gukomeza gushyiramo imbaraga kugirango bazagere kure.

umuyobozi mukuru wa The winners ftc akorana imyitozo n'abana.Source:Thewinners

Umuyobozi mukuru w'ishuri the winners football training center yereka abana ko nawe yigeze kuba ari umwe mubakinaga umupira w'amaguru akiri muto dore ko nubu akina ariko bitari iby'umwuga.

Nyuma yaho ubwo imyitozo yarangiraga umwe mu bayobozi ba Tottenham yaganirije abana ababwira bakora neza kandi bafite ubushaje bwo gukina umupira w’amaguru ndetse anababwira ko harimo bamwe bashobora kuzagira amahirwe yo kujya mu bwongereza muri academy ya Tottenham

Imyitozo irangiye ari nako abayobozi baganiriza muri rusangeSource:Thewinners

Gusa yakomeje avuga ko impamvu nyamukuru yatumye baza mu Rwanda aruko abakinnyi bose bari muri Tottenham baturuka ku mugabane w’Africa aribo bitwaye neza bityo bigatuma bakomeza kuza gushaka abandi bakinnyi bashobora kwerekeza mu bwongereza. Umuyobozi yasoje avuga ko yishimiye kuba yaje muri the winners football training center akahasanga abana bafite impano nkizo yabonye anababwira ko azagaruka mu mpere z’uyu mwaka.

Nk’uko bisanzwe Umuyobozi wa the winners football training yavuze ko agomba gukora buri kimwe cyose kugirango azamure impano z’abana ari nako abashakira bamwe mubagomba kubafasha baturutse impande zose harimo n’aba bo muri Tottenham yo mu bwongereza. Umuyobozi yasoje ashimire abana uburyo bitwaye anasaba buri wese gukomeza gushyiramo imbaraga.

Comments

Olivier Mbonye

Congratulations

Your Comment

upcomming events: