THE winners-MUHANGA
Thewinners Banner

Intare z'umutoza Rubona zatsinze ibitego 2-1 Isonga y'umutoza Nonde hagaragaramo abakinnyi 5 barerewe muri The winners FTC .

Written By hussein shaban. Thu12,Dec,2019 02:39:30
Intare fc vs Isonga fcSource:Thewinners

Intare football Academy zahuye n'Isonga football Academy mu mukino wa gicuti ku kibuga cya kicukiro kuri uyu wa kane taliki ya 25/10/2018.

Ikipe y'Intare yakinaga n'Isonga yaje kugaragaramo abakinnyi 5 baturutse muri The winners Football Training Center ishuri ryigisha umupira w'amaguru

Umukinnyi Jean Aime wakuriye muri the winners football centerSource:Thewinners

Muri uyu mukino, umukinnyi witwa Jean aime warerewe muri The winners Football Training Center yaje kwigaragaza kuburyo bukomeye ubwo yazamukanaga umupira agasiga aba defanseri bose agatera umupira uvuye muri corner ugashyirwa ku mutwe neza n'umukinnyi cedric ariko kubwamahirwe macye umupira ntiwerekeza mu izamu ry'Isonga.

Ntibyarekeye aho kuko ku munota wa 20' w'igice cya mbere jean yaje gukina neza afata umupira acenga umukinnyi w'isonga wakinaga kuruhande rw'iburyo atera umupira ugana mu izamu umukinnyi witwa Fils nawe ntiyatinzamo ahita atsinda igitego cya 1 kuruhande rw'Intare gusa igice cya mbere cyarangiye ama kipe yombi afite 1-1

Nshuti Aime Cedric ubwo yatsindaga igitego kuruhande rw'Intare Source:Thewinners

Mugice cya kabiri ikipe y'Intare yaje yariye amavubi ihererekanya umupira neza ari nako isatira izamu ry'isonga gusa ku munota wa 10 w'igice cya kabiri habaye impinduka kuruhande rw'intare hajyamo umukinnyi ukiri muto witwa Ishimwe jean Rene nawe warerewe muri The winners. gusa ntibyatinze nyuma y'iminota ine gusa jean rene Ishimwe yaje gutera umupira ukomeye ariko ugarurwa numutambiko w'izamu.

Gusa ku munota wa 80' Nshuti Aime cedric wari wagerageje kureba mu izamu ariko kubw'amahirwe umupira ugaca hejuru ho gato y'izamu, yaje gushyira ku mutwe neza ku mupira waruvuye muri corner atsinda igitego cya 2 kuruhande rw'Intare z'umutoza Rubona.

Abakinnyi b'Intare bishimira igitego bari batsinze.Source:Thewinners

Abakinnyi b'Intare fc bishimira igitego cedric yaratsinze kinabahesha insinzi kuri uwo mukino wabahuza n'isonga.

Your Comment

upcomming events: