THE winners-MUHANGA
Thewinners Banner

Abazamu 2 ba the winners football training center muri 3 As Muhanga izakoresha mu kiciro cya mbere uyu mwaka.

Written By hussein shaban. Thu12,Dec,2019 02:39:20
Aman Twagiramung hamwe na Jacques Munyaneza abazamu ba As Muhanga mu kiciro 1Source:Thewinners

Kurutonde rw'abakinnyi ikipe ya As Muhanga yashyize ahagaragara harabonekaho abazamu 2 muri 3 barerewe mu ishuri rya the winners football training center

Ishuri the winners football training rimaze kugera aho ryishimira kuko ubu rimaze kugera ku rwego rwo gutanga abakinnyi mu byiciro byombi mu mupira w'amaguru mu Rwanda ndetse rikaba riherutse no gutanga abakinnyi 5 mu ikipe y'igihugu mu batarengeje imyaka 17 yakinaga imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika yaberaga muri Tanzania.

Aman Twagiramungu umuzamu wa As MuhangaSource:Thewinners

Umunyezamu Aman akaba yararerewe muri the winners football training nawe ubu arabarizwa mu kiciro cya mbere muri As Muhanga ndetse akaba arimo kwitwara neza.

uyu munyezamu mbere yuko yerekeza muri As Muhanga yari yabengutswe n'andi makipe harimo nka kiyovu sport ndetse na Bugesera ariko As Muhanga yahise imufata vuba kuko yitwaye neza mu mikino ya pre season As Muhanga yakinnye yitegura .

Jacques Munyaneza umuzamu wa As MuhangaSource:Thewinners

Jacques Munyaneza akaba nawe yararerewe muri the winners football training nawe ubu arabarizwa mu kiciro cya mbere muri As Muhanga ndetse akaba arimo kwitwara neza.

Jacques Munyaneza yahamagawe mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17 umwaka ushize ubwo ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru Amavubi yakinaga n'ikipe y'igihugu ya Uganda ubungubu akaba ari umuzamu wa gatatu w'ikipe y'As Muhanga.

Aman, Hungu, na Hugues barerewe muri the winners football training centerSource:Thewinners

Ishuri the winners football training center rifite intego yo kurera abana neza kandi rikazamura abana benshi ku rwego rushimishije kuburyo aribo bazavamo abakinira ikipe y'igihugu mu gihe kiri imbere.

Comments

shaban hussein

very good

Your Comment

upcomming events: