umuyobozi mukuru wa The winners ftc arikumwe n'abana |
ishuri ryigisha umupira w’amaguru the winners football training center ryereka umuyobozi waryo mukuru bimwe mu bikorwa byinshi kandi byiza bamaze kugeraho. The winners football training center riherereye mu karere ka Muhanga,umurenge wa Nyamabuye rikaba rifite ibikorwa byinshi ryiyemeje akaba ariyo mpamvu kuri iki cyumweru ryagize bimwe muri ibyo bikorwa ryereka umuyobozi waryo ko byagezweho. The winners football training center ifite abana b’abahungu n’abakobwa kandi bari ku rwego rushimishije kuburyo mugihe kirembere baba bageze aheza umuyobozi yifuza. |
The winners ftc women |
The winners football training center ifite abakobwa bamaze kugera ku rwego rwo gukina na basaza babo kuko bageze ku rwego rwiza. Ikipe y'abakobwa ba the winners ftc iri kurwego rwiza kuko ifite ibikombe yagiye ibona mu marushanwa abera mu ntara y'amajyepfo ibarizwamo ibarizwamo |
The winners ftc U12 |
kuri iki cyumweru habaye umukino wahuzaga the winners ftc y'abana b'abahungu ndetse n'abakobwo, uwo mukino wagaragayemo ubuhanga bw'abana b'abahungu nabakobwa . Umukino waje kurangira the winners football training center y'abahungu munsi y'imyaka 13 inganyije nikipe y'abakobwa ba the winners football training center ibitego 2-2 |
Umukinnyi wa the winners ftc NIYODUSENGA Solange |
Ubwo umukino wahuza the winners ftc y'abahungu U13 n'abakobwa ba the winners , haje kugaraga umwe mu bakobwa ufite ubuhanga budasanze kandi uri kurwego rwiza ubwo yaje gutsinda ibitego 2 wenyine mu mukino wabahuzaga n'abahungu. |