THE winners-MUHANGA
Thewinners Banner

Uko amarushanwa ya 2018 yateguwe mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge m'urubyiruko no kubashishikariza kwitabira ishuri yarangiye.

Written By Jean Paul KABEZA. Thu12,Dec,2019 02:39:14
amakipe yombi akina umukino wa nyuma Source:Thewinners

Aya marushanwa ategurwa na Thewinners Footabll Training Center yitabiriwe n'amarerero yigisha umupira w'amaguru yo muri Muhanga 7.

ayo marerero ni Thewinners Football Training Center, Muhanga Football Training Center, Peace Football Training Center, Dream Football Training Center, Rwanda Nziza,Imena ndetse na Don Bosco.

Abayobozi basuhuza abakinnyi mbere y'uko umukino utangiraSource:Thewinners

Aya marushanwa ari mu Byiciro bibiri (2), irushanwa ry'icyiciro cya 1 ni iry'abana batarengeje imyaka 14 (Under 14 =U14), naho icyiciro cya 2 ni icy'abana batarengeje imyaka 16 (Under 16 = U16).

Icyiciro cyabatarengeje imyaka 14 (U14), ikipe 2 zabaye izambere mu matsinda nizo zakinye umukino wa nyuma (Final) arizo Thewinners FTC U14 na PEACE FTC U14 , Thewinners FTC ikaba Ariyoyatsinze umukino ni ibitego 5-0 itwara igikombe. ikipe ya 3 ni Dream FTC.

bamwe mu bana bitabiriye irushanwaSource:Thewinners

naho Icyiciro cyabatarengeje imyaka 16 (U16), ikipe 2 zakinye umukino wa nyuma ni Thewinners FTC U16 na Dream FTC U16 , Thewinners FTC ikaba Ariyo nanone yatsinze umukino ni ibitego 2-0 yegukana igikombe. ikipe ya 3 ni Muhanga FTC.

Bamwe mubitabiriye isozwa ryaya marushanwa harimo president w'Ijabo ryawe Rwanda, umukozi wa FERWAFA, Umuyobozi wa siporo n'umuco mu akarere ka Muhanga, president wa Thewinners FTC, Ababyeyi b'abana n'abaterankunga batandukanye b'irushanwa . Thewinners FTC ikaba iboneyeho umwanya wo kubashimira ubufatanye mwagaragaje !

Thewinners yaje kwisonga mu irushanwaSource:Thewinners

Your Comment

upcomming events: