THE winners-MUHANGA
Thewinners Banner

Thewinners FTC bakiriye abakozi bo muri minisiteri y’umuco na sport n’umunyarwanda wakiniye ikipe y’abana ya ARSENAL (Academy) mu gikorwa cyo kugaragaza ibyagezweho, kungurana ibitekerezo n’ababyeyi b’abana no kunoza gahunda y’ibikorwa bya 2017.

Written By KABEZA Jean Paul. Thu12,Dec,2019 03:22:02
Ababyeyi bitabiriye inamaSource:Thewinners

Mbere yuko ababyeyi,abana ba Thewinners n’abashyitsi bahurira kuri Maison De Jeune I Muhanga , Abashyitsi batemberejwe aho abana bigra umupira, Ibiro bya Thewinners FTC aho bikorera banasobanurirwa uko bakora.

Thewinners Ftc ikaba ikorera kukibuga cya stade ya MUHANGA ari naho ibiro byayo bihereye.

Ibumuso Tonny wakiniye Academy ya Arsenal, Iburyo Ushinzwe Umuco na Sport mu KarSource:Thewinners

Inararibonye MABOMBE muri ruhago (uri hagati yambaye ishati itukura), yasobanuriye abari aho agaciro k’umupira w’amaguru aho kageze, uburyo abari mu mupira w’amaguru babona ubukire abantu badatekereza ko byashoboka.

MABOMBE akaba yarakomeje asobanurira ababyeyi b’abana baraho uburyo bashaka ko abana bitwara mu buzima bwabo bubafasha kuzamura impano zabo z’umupira w’amaguru, ko ari uburyo bw’amashyiga 3. Bivuze ko umwana agomba kubarizwa ku ishuri akiga uko bikwiye, Mu rugo agafasha ababyeyi ndetse no mu Kibuga akiga umupira cyangwa imikino itandukanye.

Hakurikiye Ushinzwe umuco na siporo mu karere ka Muhanga GASHUGI akaba ari nawe wayoboye inama, yemereye ko akarere ka Muhanga kazafasha Thewinners FTC na abandi bana bo mu karere kabategurira amarushanwa y’umupira w’amaguru w’abana azatuma abana bayongera mubumenyi, kubagenera aho bakinira cyangwa bitoreza, no kuba babashakira n’izindi mfasha nyigisho zatuma barushaho gumenya umupira.

Kwereka abatabiriye inama website/urubuga rwa Thewinners FTCSource:Thewinners

Muri iyo nama yabaye kuri 11/12/2016 nibwo hamuritse kumuragaro website ya Thewinners FTC, aho abitabiriye inama basobanuriwe uburyo ikora nicyo izatezeho imbere muri Thewinners FTC.
Mbere yo gusoza twakiriye ijambo MUTARE Tonny wakiniye Academy ka Arsenal, aho yatanze ishusho rya THewinners FTC n’andi mashuri y’igisha umupira yo muri Afurika nko muri Congo, Cote D’iviore na Nigeria. Akaba yarashimye ikoranabuhanga Thewinners FTC igezeho n’uburyo ababyeyi bashyigikiye abana babo.

Uhagarariye intara y’amajyepfo Theonace yakanguriye ababyeyi gushyigikira abana kuko bibaha umurava wo kuzamura impano zabo.
Mugusoza hagarutse kubyagezweho n’umuyobozi wa Thewinners FTC,harimo:

  • Abana 8 b’abakorwa bazakinira ikipe y’igihugu.
  • Abana 5 bari muri academy ya APR FC
  • Abakinnyi 5 bari muri AS Muhanga
  • Website ya Thewinners FTC
  • Igikombe cy’umuyobozi w’akarere nkuwateje imikino mu karere.
  • N’ibindi.
no picture short descSource:no picture source

Your Comment

upcomming events: